Date:

Share:

Gisenyi: Habereye impanuka ikomeye ya Virunga Express

Related Articles

Mu karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye abantu batatu bahita bitaba Imana ariko imibare y’abakomeretse ntiramenyekana.

Ni impanuka yabaye ku isaha zishyira saa yine zo muri iki gitondo mu murenge wa Gisenyi, AKagari ka Nengo ho mu mudugudu wa Nyabagobe ahazwi nko kwa Gacukiro usohoka umujyi wa Gisenyi.

N’impanuka yatewe n’ikamyo itwara ibikomoka kuri Peteroli yacitse feri ifite Purake RAC425U yamanukaga yerekeza mu mujyi wa Gisenyi igonga imodoka yo mu bwoko bwa Coasteur ya Kompani itwara abagenzi ya Virunga ifite Purake RAC758U yerekezaga i Kigali yose zerekeza mu mpanga y’umusozi.

Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yahamije aya makuru y’impanuka.

Ati “Impanuka yabaye yari ikomeye kuko 3 bahise bitaba Imana mu gihe umubare w’abayikomerekeyemo utaramenyekana.”

Tiyishime akomeza avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi ngo bitabweho anaboneraho kwihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka.

Aha hantu hazwi nko kwa Gacukiro ni hamwe mu hakunze kubera impanuka zinatwara ubuzima bwa benshi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles