Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi haravugwa inkuru y’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 62 waguye mu macumbi y’akabari kitwa Kwetu Bar yari yaje kurarana n’indaya.
Ni inkuru yamenyekanye ahagana saa 5:00 z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Kanama 2022 ko uyu mugabo yapfiriye muri iri cumbi nkuko’abahatuye babwiye umunyamakuru wa Kigali Up.
Ndegamiye Djuma w’imyaka 62 wapfiriye mu kabiri yari umuvunjayi kuri Petite Barriere nkuko Sindikubwabo Joseph yabwiye Kigali Up.
Agira ati “Birirwanye ejo hashize barongera bagaruka hano baje kuryama. Abakozi bagiye gukora isuku basanga umurambo mu cyumba wenyine, indaya yacitse.”
Akomeza agira ati “Numvise abantu bavuga ko ngo bigeze kubana ariko ni indaya izwi hano muri aka gace, nanjye ndayizi bakunda kuyita Fani.”
Kwizera Emmanuel ukora umwuga w’irondo muri aka gace nawe avuga ko aba bombi baje basaba icumbi bakararana ariko nyuma umukobwa aza kwigendera.
Ati “Hano umugabo yaje ari kumwe n’umukobwa basaba lodge (loji) bararyama. Umukobwa yaje kwigendera abakozi ba hano ntibabibenya. Inkuru yamenyekanye ahagana saa 5:00 za nimugoroba. Nta maraso, nta n’ikintu yigeze amutera nkurikije uko nabonye umurambo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi Bwana Tuyishime Jean Bosco yemeje aya makuru ariko avuga ko icyamwishe kitaramenyekana.
Ati “Rukundo Marie Grace nyiri akabari yadutangarije ko uyu mugabo yaraye aje muri aka kabari mu ijoro ubwo imvura yarimo igwa, nko mu masaha ya saa cyenda z’ijoro, bakimara kubimenya nabo bahise babimenyesha inzego zitandukanye.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubu iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyishe nyakwigendera.