Date:

Share:

RDF yarashe umusirikare wa FARDC 

Related Articles

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Brig Gen Ronald Rwivanga yemeje ko hari undi musirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) warasiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Brig Gen Rwivanga yahamije iyi nkuru avuga ko ari impamo.

Yagize ati “Ni byo. Yambutse binyuranije n’amategeko araraswa.”

Amakuru avuga ko uyu musirikare yarashwe ubwo yirukankanaga abana bari baragiye intama ashaka kuzibaka akisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda, ubundi ingabo z’u Rwanda zari zicunze umutekano zigahita zimwivugana kuko yari avogereye ubutaka bw’u Rwanda.

Ibi byabaye mu masaha ya saa cyenda n’igice ku wa Kane tariki 04 Kanama 2022 bibera muu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles