Abaturage bo mu gihugu cya Kenya babyukiye mu matora ya Perezida ahagana saa 5:00 za mu gutondo.
Mu batora harimo umugabo watunguye abantu aza yambaye isume afite n’uburoso mu menyo.
Uyu wamenyekanye nka Racheal Nyaguthie atuye mu gace ka Kisumu.
Yavuze ko inshuti ye yamuhamagaye ngo bajye gutora igihe yari mu rukarabiro agahita asohoka yambaye uko ngo utamusiga.
Yabwiye itangazamakuru ko atashakaga gusigara inyuma abandi bakamutanga kwihitiramo Perezida.
Si bwo bwa mbere bibaye muri Kenya kuko no muri 2017 nabwo undi mugabo yaje mu matora yambaye isume.
Abatora barimo guhitamo Perezida mushya hamwe n’abandi bategetsi bo ku myanya itanu irimo guverineri, senateri, umugore uhagarariye akarere mu nteko y’igihugu, depite mu nteko y’igihugu, na depite wo mu nteko y’akarere.
Abanya-Kenya barenga miliyoni 22 ni bo biyandikishije ngo batore.