Umuhungu wa Perezida Paul Kagame yasoje amasomo y’ibanze ya gisirikare mu ishuri rikomeye ryo mu Bwongereza ryitwa Royal Military Academy Sandhurst.
Ibirori byo kwambika amapeti abanyeshuri barangije byitabiriwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame.

Ubutumwa buri kuri Twitter y’Urugwiro bugira buti “Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo gusoza amasomo kwa Ian Kagame byabereye kuri Royal Military Academy Sandhurst.”
Ku wa 29 Nyakanga, 2022 nibwo Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda Lt Muhoozi Kainerugaba Umuhungu wa Perezida Museveni ndetse akaba n’umujyanama we mu by’umutekano yifurizaga ishya n’ihirwe Ian Kagame wari hafi gusoza amasomo ye muri Royal Military Academy Sandhurst.
Lt Muhoozi Kainerugaba na we yarikoreyemo imyitozo ya gisirikare mu mwaka wa 1999-2000.