Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2022 nibwo Abanyamulenge baba mu Rwanda bibutse abavandimwe babo biciwe i Burundi.
Ni umuhango wabereye mu bice bitandukanye by’igihugu bazirikana benewabo b’impunzi biciwe mu nkambi ya Gatumba.
Abanyamulenge basaba ubutabera
Mu banyamulenge baganiriye na Kigali Up bavuga ko bababajwe no kuba hari abantu bakidedembya mu gihugu cy’Uburundi bishe ababo ariko ntibabe baragejejwe imbere y’ubutabera.

Bizimana Mukiza Jonathan, ni umwe mu bahagarariye imiryango y’ababuze ababo baguye i Gatumba uba mu Rwanda.
Agira ati “Turanenga leta ya Congo kuba kugeza ubu nta kintu irakora, abo bantu ni abakongomani ubwabo, nibo bishwe ndetse n’ababishe barabyigambye [aho] kugeza ubu ngubu barimo kwidedembya. Nta kindi Abanyamulenge twifuza, turasaba ubutabera.”
Mucamanza Fabrice, umwe mu barokokeye mu nkambi ya Gatumba, avuga nawe ko nta butabera bwabaye nyuma y’iyicwa ry’ababo baguye i Burundi.
Ati “Nta butabera bwabayeho ni nacyo nk’abaharokoye dusaba, turasaba ubwo butabera kugira ngo aba bantu babashe gushyikirizwa ubutabera.”
Nyirambonwa Jolie uhagarariye abagore b’Abanyamulenge mu karere ka Rubavu nawe asaba ababigizemo uruhari ko bashyikirizwa ubutabera.
Agira ati “Icyo nsaba leta y’Uburundi n’imiryango mpuzamahanga ni ukugira ngo duhabwe ubutabera kuko twabuze abantu ariko nta butabera twigeze duhabwa. Turasaba ko abagize uruhari muri buriya bwicanyi bashyikirizwa inkiko.”
Imibare itangwa n’aba banyamulenge ivuga ko muri iyi nkambi haguye abantu 166 bamwe bishwe batwitswe abandi bagaterwa ibisongo.
Bavuga ko ari ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe ababo.
Reba videwo: