Perezida Kagame Paul yijeje abaturage bo mu karere ka Ruhango kubishyura umwenda w’ibyo yabijeje kubagezaho yiyamamaza muri 2017.
Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku baturage ibihunbi bari baje kuganira nawe mu rugendo rw’iminsi ine ari gukorera mu nta y’Amajyepfo n’Iburengerazuba.

Mu bibazo byagaragajwe ko bikibangamiye abaturage harimo amazi adahagije n’imihanda ikenewe gushyirwamo kaburimbo.
Yagize ati “Umwenda wose ntabwo nashoboye kuwishyura ariko turacyakomeza, ibyo ntashoboye kwishyura ku ruhande rwa Guverinoma byavuzwe n’umuyobozi w’aka karere, birimo amazi adahagije kuko 68% ni bike siko bikwiye, ubwo turacyafite umwenda wo kubizamura bikagera kuri 90%.”
Perezida Kagame mu ijambo rye yibukije kandi ko abaturage bafite uruhari mu kurinda ibyagezweho kugira ngo bizamare igihe kirekire.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame aza kuganira n’abavuga rikijyana bo muri iyi ntara y’Amajyepfo, ikiganiro kibera mu mujyi wa Huye.