Perezida Kagame Paul yasuye wa mukecuru witwa Rachel Nyiramandwa ukomoka mu karere ka Nyamagabe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 nibwo Perezida Kagame yakomeje urugendo rw’iminsi ine asura abaturage.

Ni uruzinduko ruzenguruka uturere twa Ruhango, Nyamagabe, Nyamasheke na Karongi aho byari biteganyijwe ko asura uyu mukecuru bakunze kugaragara mu mafoto n’amashusho baganira.
Rachel Nyiramandwa ni umukecuru w’imyaka 110 y’amavuko.