Date:

Share:

Hatangajwe gahunda yo gushyingura YANGA 

Related Articles

Nkusi Thomas wamenyekanye nka ‘Yanga’ yitabye Imana aguye muri Afurika y’Epfo aho yari arwariye.

Nkuko gahunda yatangajwe n’umuryango we ibigaragaza Yanga witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 azabanza gusezerwaho n’abo muri Afurika y’Epfo kuwa 26 Kanama 2022.

Bukeye bwaho kuwa 27 Kanama 2022 saa moya za mu gitondo nibwo umubiri we uzagezwa i Kigali.

Ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022 inshuti n’umuryango we bazakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe uzabera mu Bugesera aho yari atuye.

Biteganyijwe ko Yanga azashyingurwa kuwa Mbere tariki 29 Kanama 2022.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles