Date:

Share:

Nyamagabe: Perezida Kagame yakomoje ku bitero biva i Burundi

Related Articles

Perezida Kagame Paul wakomereje uruzinduko mu Karere ka Nyamagabe yijeje abahatuye kongera umurego mu kubungabunga umutekano urambye.

Muri Kamena 2022 nibwo mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kitabi mu ntara y’Amajyepfo havuzwe abagizi ba nabi barashe kuri bisi itwara abagenzi.

Icyo gihe babiri bahise bitaba Imana abandi barakomereka.

Ni amakuru yemejwe na Polisi y’u Rwanda ivuga ko bikekwa ko abo bagizi ba nabi ari inyeshyamba za FNL zarashe iyo bisi yarimo abagenzi.

Perezida Kagame avuga ku mutekano muri aka karere yijeje abaturage ko inzego zibishinzwe zigiye gukaza umutekano.

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyamagabe

Yagize ati “Umutekano muri rusange urahari [ariko] hari utuntu duke duturuka hakujya y’imipaka ariko ibyo nabyo bizajya ku murongo, byanze bikunze. Ku ruhande runini rw’umutekano uhari ngira ngo mbashimire uruhari rwanyu.”

Yakomeje agira ati “Ibisigaye ubwo izindi nzego zozongera umurego zirusheho gufatanya n’abaturage, ibyo bibazo bizakemuka.”

FNL ni umwe mu mitwe ikunda gutera yambutse imipaka y’u Rwanda igahungabanya umutekano w’abaturage ndetse bamwe bagatakarizamo ubuzima.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles