Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku kibazo cy’umuturage wari mu Karere ka Ruhango mu ruzinduko rwa Perezida Kagame wavuze ko yambuwe umutungo utimukanwa n’umukozi wa RDB.
Riberakurora Adolphe yavuze ko yumvise bavuga ko uwamwambuye ‘ari umuvandimwe wa Perezida w’u Rwanda’.
Uyu muturage wavugaga ko uyu muturage yawambuwe n’uwitwa Mutanga Eugene [asanzwe ari umukozi muri RDB] wamaze kwiyandikaho iyo mitungo kandi ko bamubwira ko akomeye.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yalande Makolo, anyuze kuri Twitter yatanze umucyo mu butumwa yise ‘GUKOSORA’
Yagize ati “Iki kibazo cyahise gikurikiranwa kandi kigarukwaho mu nama yaraye ibereye mu karere ka Huye. Dore ukuri kw’ikibazo: Umugabo watanze ikirego mu Ruhango ahagarariye umunyarwanda uba muri Canada.”
“Iyo nyirubwite ubifitiye uburenganzira atanze ikirego, itegeko rivuga ko akarere kamuha amafaranga yavuye mu kiguzi cy’umutungo havanywemo 10% ajya mu isanduku ya leta.”

Yalande yakomeje agira ati “Ashingiye kuri procuration yahawe mu nzira zemewe n’amategeko, yahawe uburenganzira bwo gukurikirana umutungo. Ariko, umutungo wari warashyizwe mu mitungo yasizwe na bene yo muri 1994, waraguzwe byemewe n’amategeko na Mutangana nyuma nawe arawugurisha.”
“Icyo rero uwatanze ikirego atavuze ni uko, adafite ububasha bwo gufata ayo amafaranga. Nyirubwite wenyine, niwe ushobora kuyahabwa. Itegeko ntiryemera ko umutungo wagarurwa. Amafaranga akiri kuri konti y’Akarere.”
Perezida Kagame yijeje uyu muturage kuza kubaza neza uwo bivugwa ko yabambuye umutungo wabo kandi koko niba bafitanye isano.