Umuhanzi Meddy yageze i Kigali aho aje gushyingura umubyeyi we uherutse kwitaba Imana aguye mu gihugu cya Kenya yari yaragiye kwivuriza.
Cyabukombe Alphonsine ni umubyeyi wa Ngabo Medard Jobert yari asigaranye.
Yitabye Imana tariki ya 14 Kanama 2022 azize uburwayi kugeza ubu butaramenyekana.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 hazaba umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe n’aho tariki ya 28 Kanama 2022 habe umuhango wo gushyingura.