Cyabukombe Alphonsine wari umubyeyi w’umuhanzi Meddy yari asigaranye yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.
Cyabukombe yitabye Imana tariki ya 14 Kanama 2022 azize uburwayi [butatangajwe].
Nyuma y’imihango yo kumusabira no kumusezeraho bwa nyuma yabereye kuri The Ice Café i Kanombe saa 14:00 zuzuye nibwo umubiri we wagejejwe i Rusororo.
Ni umuhango waranzwe n’agahinda gakomeye ku bagize umuryango wa Meddy.

Meddy kwihangana byamunaniye nawe agaragaza ko ababaye cyane.
Imana imwakire mu bayo!