Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) ubu ugifungiwe iwe mu rugo agiye kujya imbere y’ubutabera.
Tariki ya 5 Gicurasi 2022 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko Bamporiki afungiwe iwe mu rugo kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho.
Amakuru agera kuri Kigali Up avuga ko tariki ya 24 Kanama 2022 dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha naho tariki ya 16 Nzeri 2022 Bamporiki akazaburana kuri iki cyaha cyo kwakira indonke.
Itangazo rihagarika Bamporiki ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuwa 5 Gicurasi 2022 rivuga ko Bamporiki ahagaritswe kubera hari ibyo agomba kubazwa.
Bamporiki we ubwe anyuze kuri Twitter yemeye kurya indonke asaba imbabazi Perezida Paul Kagame.
Yagize ati “Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba imbabazi mwese. Ndatakambye.”
Nyakubahwa Umukuru w'uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 6, 2022