Umukongomani wabaga mu mujyi wa Gisenyi wari mu kigero cy’imyaka 33 witwa Yankese Christian yasanzwe mu nzu yari acumbitsembo yapfuye.
Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari mu mudugudu w’Umubano ku mugoroba wo kuwa 05 Nzeri 2022.
Uyu Yankese yari asanzwe aba wenyine kandi amakuru atangwa n’abaturanyi be n’uko kuva kuwa gatandatu yari atarasohoka mu nzu kuko yavuye gusubiramo indirimbo agataha akaryama ariko ku cyumweru ntagaragare mu rusengero kandi asanzwe ari umucuranzi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi BWana Tuyishime Jean Bosco yahamirije yemeje amakuru y’urupfu rwa Yankese.
Ati “Yari asanzwe ari umucuranzi muri korali ariko kuwa Gatandatu yavuye gusubiramo indirimbo ntiyongera gufata telefone kuko no ku Cyumweru abo baririmbana bamuhamagaye bakamubura nyuma bagafata umwanzuro wo kuza kureba ikibazo yagize bahengereza bagasanga urufunguzo ruri mu rugi bahamagara inzego z’umutekano zihageze zimena ikirahuri zirafungura zisanga yashizemo umwuka.”
Amakuru avuga ko nta kindi kibazo yari afitanye n’abaturanyi gusa akaba yari asanzwe agira uburwayi bwo kwitura hasi.