Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwemeje ko hari abayobozi bakuru muri Banki ya Cogebank batawe muri yombi.
Ni amakuru RIB yemereye Taarifa ko uwitwa Joel Kayonga ushinzwe ubucuruzi na Georges Ndizihiwe ushinzwe inguzanyo bafunze bazira amanyanga yo gutanga inguzanyo nabi.
Amakuru ahari avuga ko aba bayobozi bakurikinyweho gusinya inguzanyo ya miriyari enye yahawe uwitwa David Byuzura uvugwaho kuba yarayikoresheje nabi.
Byuzura ayobora bisinesi y’umwe mu banyamigabane ba Cogebank uri no mu nama y’ubutegetsi bwayo.
Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira avuga ko icyaha bakurikiranyweho gihanishwa imyaka 5 kugera kuri 7 n’ihazabu ya miliyoni 5.
Ubu bafunguwe kuri sitasiyo ya RIB iherereye i Remera.