Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 akaba n’umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe y’igihugu isiganwa ku magare yaburiwe irengero ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mugisha akigera muri Amerika yahise abura nkuko ikipe ya ya PROTOUCH Pro Racing yo mu gihugu cya Africa y’Epfo yatangaje.
Iyi kipe ivuga ko uyu mukinnyi yari kwitabira irushanwa batumiwemo muri America ariko bagenzi baramubura.
Yanditse iti “Ikipe iremeza ko Samuel Mugisha yageze muri America tariki 31 z’ukwezi kwa munani (2022) nk’uko byari biteganyijwe ku rugendo rw’indege.Ntabwo yigeze agera kuri hotel yateganyijwe, ahubwo we yarirwarije ashaka abaza kumufata ku kibuga cy’indege.”
Ikipe ya PROTOUCH Pro Racing ivuga ko Samuel Mugisha atageze aho ikipe icumbitse cyangwa ngo yitabire irushanwa irimo muri Leta ya Maryland mu mujyi wa Baltimore.
Ubuyobozi bw’ikipe bwanditse kuri Twittwe ngo “Yari kwitabira isiganwa ejo hashize. ProTouch n’abateguye isiganwa bamenyesheje ubuyobozi ko hari umuntu wabuze.”
Hari amakuru avuga ko Mugisha yatwaye ibikoresho by’ikipe ye bifite agaciro ka Miliyoni 20 Frw.
Mugisha Samuel yazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu muri 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, aho yayikiniye imyaka itatu kugeza mu 2019.
Uyu musore uvuka ku Mukamira muri Nyabihu, ni we Munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda ubwo yakinwaga bwa nyuma iri kuri 2,2 mu 2018