Abakinnyi b’ibyamamare mu mupira w’amaguru Didier Drogba Tébily na Juan Pablo basuye amarerero y’umupira w’amaguru mu karere ka Rubavu.
Aba bakinnyi bagacishijeho mu makipe atandukanye arimo nka Chelsea na PSG basuye akarere ka Rubavu nyuma yo kwitabira umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wabaye tariki ya 2 Nzeri 2022.

Mu iyi gahunda baganirije abana bakiri bato bari kwiga umupira w’amaguru ndetse babasangiza urugendo rwabo n’ibanga bakoresheje ngo bagere ku ndoto zabo.

Drogba yagize ati “Hari ibintu bitatu nshaka ko muzirikana: Kwiga, gukunda umupira no kugira indoto nini. Ibi bintu byose ubikurikije ntakabuza wagera ku ndoto zawe nkuko natwe byatugendekeye.”
“natwe twakunze umupira nkamwe, dukunda ruhago. Nka bakuru banyu tugomba kubaha inama, icya mbere mugomba gukunda ruhago, kugira indoto nini n’uburere bizabafasha kugera kure hashoboka.”

Kimwe na mugenzi we, Pablo nawe yashimiye izi mpano nto azisaba gukunda umupira w’amaguru ariko “bagakora cyane ntibacike intege.”
Ati “ni ingenzi gukina ibyo wishimira kandi ni urukundo rwa ruhago”
Reba video hano: