Date:

Share:

Imodoka idasanzwe Perezida Kagame asigaye agendamo [AMAFOTO]

Related Articles

Perezida Kagame Paul yagaragaye mu modoka nshya mu ruzinduko aherutse gukorera mu turure tw’Amajyepfo n’Iburengerazuba.

Perezida Kagame ubusanzwe yakunze kugaragara mu modoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover rimwe na rimwe yitwaye cyangwa atwaye abashyitsi.

Nta giciro nyacyo cy’iyi modoka nshya yo mu  bwoko bwa Cadillac Escalade ESV Platimun  Perezida Kagame amaze iminsi agendamo kizwi  yaguzwe ariko bivugwa ko ihagaze ibihumbi hagati ya 300 na 400 by’Amadorali hafi asanga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni imodoka yakozwe n’uruganda General Motors rukora imodoka z’abanyacyubahiro barimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ni imodoka idasanzwe kuko ireshya na metero 5 na sentimetero 69 kandi hagati y’ipine ry’imbere n’iry’inyuma hareshya na metero 3 na 30cm.

Amakuru avuga ko iyi modoka itakorewe kugurishwa ku isoko ryo muri Afurika ahubwo yaremewe abakire bo muri Amerika n’uburayi.

Iyi modoka ifite imiryango 2 kuri buri ruhande noneho inyuma yayo ikagira ibirahuri byijimye bigaragara ko nta muryango uhari.

Aho hadafunguka haba hari uburiri cyangwa uruganiriro [salon] ndetse bwahinduka intebe.

Iyi modoka isa n’ifite ibisenge bifasha umuntu uyirimo kutabasha kumva imvura iri kugwa cyangwa ibindi byo hanze ndetse igira telefoni yayo yihariye na Wifi ya 4G yihuta cyane.

General Motors ikorera Michigan muri US niyo yubatse iyi modoka ndetse izwiho gukora imodoka zihenze yaba mu biyikoze,n’ibindi kandi zigendwamo n’abategetsi.Ntabwo itoborwa n’amasasu kubera ibati ikoranwe.

Izi modoka zikorwa ziba ziri kuri komande kuko akenshi zigurwa n’abanyapolitike cyangwa abantu bihariye.

Uru ruganda ntabwo rukora imodoka nyinshi zo kugurisha ahubwo rukora izihariye zihabwa abakomeye mu isi rugendeye kuri komande batanze n’ibyifuzo byabo.

Iyi modoka ya Perezida Kagame n’iyi ikiragano cya 5 [5 generation] ifite ubuhanga bwo kwitwara,kureba ibiri imbere aho igana ndetse imenya ikintu giteye ubwoba kiyiri imbere kuko ireba aho umuntu atabasha.

Ifite ubushobobozi bwo kwiruka kilometero 209 ku isaha ndetse kugwa kwayo biragoye kubera uburemere bwayo buruta kure ubw’amakamyo manini ndetse iyo igeze ku muhanda yitegura kugenda iba ipima toni 2 n’ibiro 714 hanyuma yaba iri kwihuta kubera imbaraga za rukuruzi y’isi ibiro byayo bikiyongera igapima toni 3 n’ibiro 583.

Iyi modoka ifite ubuziranenge buhambaye kuko ni iya 3 mu zakozwe zitondewe ku isi cyane ko zakorewe abantu runaka bakomeye ku isi.

Imodoka nk’izi zagenewe kugurishwa abanyacyubahiro muri Amerika ya ruguru n’Uburayi ndetse no mu Buyapani.

Abanyafurika bazikeneye batanga Komande ariko zirabahenda ku buryo buhambaye.

Iyi modoka kuyigura uri umuntu usanzwe bisaba kuba uvuka muri Amerika,Uburusiya,Uburayi no mu Buyapani ndetse itangwa kuri komande ku bandi b’ahandi.

Iyi modoka irihariye mu kunywa igitoro ku buryo buhambaye kuko icyumba kimwe cyayo gishobora kunywa litiro za lisansi zirenga 100 mu kanya gato.

Kuva I Kigali ujya Rusizi nibura yaba itwaye lisansi y’ibihumbi bisanga 240 mu cyumba kimwe muri bitatu bigize reservoir.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles