Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Tshisekedi yarokotse uburozi bwari mu ibaruwa yoherejwe mu biro bye.
Ikinyamakuru Politico cyatangaje ko iyo bahasha yaturutse ku muryango utegamiye kuri Leta ukorera mu Bufaransa nubwo hatatangajwe uwo ari wo ariko ku bw’amahirwe yakirwa n’abakozi bashinzwe ibiro bye mbere y’uko imugeraho.
Iyo bahasha yageze mu biro bya Perezida wa RDC tariki 12 Ugushyingo 2022 yari irimo urupapuro rumwe n’ikinyamakuru kimwe.
Bivugwa ko aba bakozi bagize amakenga kuko yari ipfumuye ku mpande kandi imbere havamo umwuka utari mwiza.
Hitabajwe inzobere zo mu kigo cya Polisi gishinzwe gupima ibimenyetso bya gihanga ziza kwemeza ko uwo mwuka mubi uturuka ku kinyabutabire cyizwi nka ’ion ’.