Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Maroc yanditse amateka yo kuba ibaye iya mbere ikomoka muri Afurika igeze muri 1/2 cy’igikombe cy’isi.
Ni amateka yanditswe kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022 aho Maroc yatsinze ikipe itoroshye ya Portugal ya Cristiano Ronaldo 1-0.
Ni igitego cyagiyemo ku munota wa 42 gitsinzwe na Youssef En-Nesyri wahaye ibyishimo abanyafurika batari bake.
Andi makipe yagerageje kugera kure arimo Cameroon yageze muri 1/4 mu 1990, Sénégal yageze muri 1/4 mu 2002 na Ghana yageze muri 1/4 mu 2010.
Cristiano Ronaldo asezerewe akurikiye ikipe ya Brazil ya Neymar Jr nayo yavuyemo mu buryo bwatunguye benshi.
Ni imikino iri kubera mu gihugu cya Qatar ku mugabane wa Aziya.


