Date:

Share:

Umusore yakoreye ‘proposal’ mu bwiherero

Related Articles

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umusore wasabye umukunzi we niba bazashyingiranwa ariko igitangaje abikorera mu bwiherero.

Ni inkuru yatangaje abantu mu gihe benshi baterera ivi abakunzi babo ahantu bateguye cyangwa harimbishijwe ariko uyu musore we yatunguranye ahitamo ubwiherero.

Uyu musore witwa Randy yasize yanditse amagambo asaba umukunzi we ko bashyingiranwa maze ubutumwa abushyira mu bwiherero imbere (bumwe bwakijyambere) yanditse ngo ‘Marry me?’ bishatse kuvuga ngo ‘Twashyingiranwa’.

Umukunzi we yagaragaye  nta kibazo afite cyangwa ngo abifate ukundi kuko mu mashusho agaragara yishimiye ubutumwa yasanze mu bwiherero.

Yumvikanye avuga ati ‘”Oh Mana yanjye, Randy?”

Ku rundi ruhande abantu bamwe ntabwo babyakiriye neza bagaragaje ko nta rukundo rurimo.

Kanda hano urebe amashusho

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles