Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi yitwaje itsinda rigari mu biganiro biza kugaruka ku Rwanda bivuga ku mutekano w’ibihugu byombi.
Ni amakuru umuvugizi wa RDC, Patrick Muyaya, yatangaje aho avuga ko ibihugu byombi biza kunagira ku kibazo cy’umutekano mu nama iri guhuza abakuru b’ibihugu by’Afurika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yiswe ‘USA-Africa summit’.
Radio Okapi ivuga ko Felix Antoine Tshisekedi nawe witabiriye iyi nama yitwaje itsinda rikomeye rigizwe n’abaminisitiri benshi.
Muyaya avuga ko haza kuganirwa ku kibazo cy’umutekano aho u Rwanda ruregwa kuba rufasha umutwe w’inyeshyamba za M23.
Ni ibirego u Rwanda rwateye ishoti.
Mu bandi bayobozi bitabiriye iyi nama harimo umuhuza w’ibihugu byombi, Perezida w’Uburundi na Angola.
RDC: Mu ijambo rikakaye Tshisekedi yiyemeje kubaka FARDC nshya