Date:

Share:

RDC: Mu ijambo rikakaye Tshisekedi yiyemeje kubaka FARDC nshya

Related Articles

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix-Antoine Tshisekedi yatangaje ko ashaka igisirikari cya FARDC gikomeye mu rwego rwo guhangana n’umwanzi ndetse n’abanyamahanga baza gusahura ubutunzi bwa Congo.

Ni amagambo yatangaje mu ruzinduko yagiriye aho imyitozo y’abasore n’inkumi bashya binjiye muri FARDC iri kubera i Kitona.

Ibihumbi 10 200 bari gutozwa

Perezida Tshisekedi  wishimiye ko abasore n’inkumi  barega ibihumbi icumi bari kwitoza, yavuze ko igihugu cyishimiye umuhati wabo kandi imibereho yabo igiye kunozwa mu rwego rwo kuba igisirikari gikomeye.

Yagize ati “ Congo ni iya ab’Abakongomani ntabwo ari iy’abanyamahanga. Mu rwego rwo kutwubaha, tugomba kugira ingabo zikomeye zishoboye guhangana n’umwanzi ushaka gutera Congo. Uzabigerageza agomba guhura n’akaga, niko kazi ndimo gukora ubu.”

Aho abinjiye FARDC bari kwitoreza i Kitona

Tshisekedi yishimiye kandi ko abinjiye bashya barimo gutanga umusaruro mwiza n’ejo hazaza ha FARDC ivuguruye.

Ati “Nishimiye ko mwitabiriye ubusabe bwanjye muvuye mu ntara 26 za RDC mukiyemeza kuba mwakwitangira igihugu. Ndabyishimiye cyane kandi n’igihugu cyirabishimiye, niyo mpamvu nka Perezida ndimo kubabwira ko ibibazo byanyu ari ibyanjye.”

Yakomeje avuga ko agiye gukora ibishoboka byose abasirikari bakabaho neza mu myitozo barimo ndetse na nyuma yaho bityo bakabasha kuhangana n’umwanzi waza kwiba imitungo y’igihugu cyabo.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi

Ati “Abantu bakunze gukina natwe kubera ko ingabo zacu zari zijagaraye kandi umurava wabo uri hasi. Mwe bashya,numvise ko muri kwitwara neza kandi hari impinduka nini aho mutagiriye imyitozo kandi bambwiye ko mufashwe neza ariko ndaza guhura na bamwe muri mwe menye uko mubayeyo niba bihuye nibyo nabwiwe. Mumenye ko bosi wanyu abazirikana. Nzi neza ko igihugu gifite abanzi benshi bashaka gusahura ubutunzi bwacu.”

Perezida Tshisekedi yakomeje abasaba kurinda igihugu cyabo kandi bakirinda kukigambanira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles