Umusirikari wa Congo yishe umugore n’umwana be nawe ahita yiyambura ubuzima nyuma yo gukora ayo mahano.
Radio Okapi ivuga ko aya mahano yabereye mu gace ka Kamango muri teritwari ya Beni aho uyu musirikari yihekuye akica umugore we n’umwana akanakomeretsa abandi bana batatu.
Umuvugizi w’ingabo zo mu gace ka Sokola 1, Capt Anthony Mwalushayi, yatangaje ko uyu musirikari ibyo yakoze yabitewe n’ishyari ariko ntiyatangaza inkomoko yaryo.
Nta yandi makuru yatangajwe ku byateye uyu muririkari kwiyicira abe nawe akiyambura ubuzima.