Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Iyamuremye Augustin yanditse ibaruwa asaba kwegura no kuva ku mwanya w’ubusenateri kubera uburwayi.
Nkuko amakuru agaragara ku rubuga rwa Twitter ya Sena avuga, ubusabe bwa Dr Iyamuremye buzagezwa ku bandi basenateri bagenzi be ejo tariki ya 9 Ugushyingo 2022.

Urubuga rwa Twitter ya Sena ruvuga ko “Uyu munsi, Dr Iyamuremye Augustin yandikiye Abasenateri abamenyesha ko yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sena no ku mwanya w’Ubusenateri kubera impamvu z’uburwayi. Ejo, ku wa 9/12/2022, Inteko Rusange izagezwaho uko kwegura, yemeze ko Perezida wa Sena avuye burundu mu mirimo ye.”
Dr Iyamuremye yeguye nyuma y’abandi badepite babiri basabye kuhagarika inshingano zabo kubera imyitwarire idahwise irimo ubusinzi.
Ntabwo bo basimbujwe kuko manda yabo isigaje umwaka umwe.
Uyu munsi, Dr Iyamuremye Augustin yandikiye Abasenateri abamenyesha ko yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sena no ku mwanya w'Ubusenateri kubera impamvu z'uburwayi.
Ejo, ku wa 9/12/2022, Inteko Rusange izagezwaho uko kwegura, yemeze ko Perezida wa Sena avuye burundu mu mirimo ye.— Rwanda Parliament (@RwandaParliamnt) December 8, 2022