Guverineri Habitegeko François yasabye abatwara ibinyabiziga barimo abanyonzi n’abamotari bakirangwa n’umwanda kwimakaza umuco wo kugira n’isuku.
Ibi yabigarutseho nk’umushyitsi mukuru mu gutangiza ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwashyizweho na Polisi y’Igihugu (RNP) mu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu.
Mu ijambo rye, Guverineri Habitegeko yakomoje ku batwara ibinyabiziga bavugwaho kuba bagifite umwanda.
Yagize ati “ ..ikindi cy’ingenzi mugomba kwita ku isuku kuko benshi muri mwe munengwa kugira umwanda, mugomba kwita ku isuku y’imyambarire, isuku y’ibinyabiziga mutwara n’isuku ku ngofero mukoresha. Kubyirengagiza bishobora kubatera indwara mwebwe ubwanyu cyangwa se abo mubana mutaretse kuzitera abo mutwara.”
Bamwe mu baganiriye na Kigali Up batwara moto bemera ko hari bagenzi babo bagira umwanda ariko bagatunga agatoki abamotari baturuka mu bice by’icyaro birimo za Busasamana.
Sibomana Samuel ni umwe mu bakorerera mu mujyi wa Rubavu. Avuga ko abaturuka za Busasamana bakunze kuza buzuye ivumbi mu gihe cy’izuba.
Yagize ati “Aba hano mu mujyi dufite isuku [gusa] hari abaturuka za Busasamana mu mihanda y’ibitaka baza mu gihe cy’izuba buzuye ivumvi. Abatabikora ni ubujiji.”
Mugenzi we Irigenera Girbert nawe ukorera muri Rubavu yemera ko ikibazo cy’umwanda hari bagenzi be kigaragaraho yewe nawe akemera ko rimwe na rimwe agwa muri iri kosa.
Yagize ati “Bakwiye kwita ku isuku, hari igihe rimwe na rimwe utwara umuntu ufite ibintu akakwanduza.”
Mu bundi butumwa abatwara ibinyabiziga bahawe harimo gukomeza kwigengesera mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka zigira n’ingaruka ku miryango yabo hubahirizwa amategeko y’umuhanda.



