Date:

Share:

Rubavu: Habonetse imbunda n’amasasu mu kigo cy’ishuri

Related Articles

Mu karere ka Rubavu habonetse imbunda na magazine 3 zirimo amasasu bisangwa mu macumbi y’abarimu mu kigo cy’amashuri cya E.S Gisenyi.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Ugushingo nkuko byemejwe n’umuyobozi ushinzwe amasomo, Uwimana Jean Paul, muri iri shuri ry’ubumenyi rya Gisenyi.

Uwimana yavuze ko ku cyumweru ari bwo yari yatashye ubukwe hanyuma agahamagarwa n’abana be ko bataye urufunguzo rw’icyumba bararamo kandi harimo ibikoresho by’ishuri.

Yagize ati “Abana bampamagaye bambwira ko bataye urufunguzo hanyuma mfata umwanzuro wo kunyura hejuru muri parafo, nkigeramo nibwo nasanzemo iyi mbunda ndetse na magazine 3 zirimo amasasu.”

Umuyobozi w’umurenge wa Gisenyi, Jean Bosco Tuyishime, yemeje aya makuru avuga ko ari impamo koko iyi mbunda yasanzwe mu macumbi y’abarimu bo muri iri shuri.

Bwana Tuyishime yavuze iyo mbunda  yashyikirijwe inzego z’umutekano ariko nta muntu watawe muri yombi.

Yavuze ko igaragara ko ishaje cyane ariko iperereza rirakomeje gukorwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles