Umuherwe wa kompanyi ya Twitter Elon Musk yatangaje ko konti miliyari imwe n’igice zigiye gusibwa burundi mu rwego rwo kushaka ububiko.
Musk yavuze ko konti izimaze imyaka zidakoreshwa ari zo zizasibwa mu rwego rwo gushakira umwanya uhagije abakoresha konti zabo.
Impinduka nshya
Elon Musk yakomeje avuga ko Tweets zigiye kujya zerekana abasizomye (views) nkuko bigaragara ku mashusho yo ku rubuga rwa YouTube.
Yagize “Mu minsi ya vuba Tweets zizajya zigaragaza abasisomye nka videwo. Konti zizasibwa n’izidakoreshwa, zimaze imyaka zidakora.”
Musk nyuma y’aho yegukanye kompanyi ya Twitter yazanye impinduka n’amavugurura mashya.
Ni umwe mu batunze agafaranga kenshi kuri uyu mugabane.