Date:

Share:

RDC yashinje abanyamakuru bo mu Rwanda gukorana na M23

Related Articles

Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyatunze agatoki abanyamakuru bo mu Rwanda kuvogera ubutaka bwacyo no gukorana n’inyeshyamba za M23.

Mu itangazo ryasohotse rigenewe abanyamakuru kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022 rivuga ko abanyamakuru bo mu Rwanda binjira muri Congo bitemewe n’amategeko bagakorana na M23.

Itangazo rivuga ko leta ya Congo yamaganye aba banyamakuru baturuka mu Rwanda bakajya gushaka inkuru no kuvugisha abaturage bari mu bice M23 yafashe.

Nubwo nta mazina avugwa muri iri tangazo, Kigali Up yavugishije umwe mu banyamakuru bakoze inkuru kuri M23 ntiyashaka kugira icyo avuga kubera “impamvu ze bwite.”

Ni itangazo ryasohowe na Minisiteri ifite itangazamakuru mu nshingano rivuga ko aba banyamakuru bakora ‘propaganda’.

Rikomeza rivuga ko bakora inkuru mu bice bya Bunagana, Rutshuru n’ahandi barinzwe n’abarwanyi ba M23.

Iyi minisiteri yahamagariye kandi umuryango mpuzamahanga ko u Rwanda rwatanga ibisobanuro ku bantu biciwe i Kishishe n’abandi batandukanye muri teritwari ya Rutshuru.

Ni ibirego leta ya Congo ikomeje kugereka ku Rwanda ariko rwo rwateye utwatsi rukavuga ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano wa Congo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2022 muri Amerika habera ibiganiro ku kibazo cy’umutekano muke gahati y’ibihugu byombi mu nama iri guhuza abakuru b’ibihugu by’Afurika yiswe ‘USA-Africa summit’ nkuko umuvugizi wa leta ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles