Date:

Share:

Kigali: Impanuka ikomeye ihitanye abantu

Related Articles

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2022 mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka ‘Kicukiro Centre’ habereye impanuka ikomeye y’imodoka ihitana abantu babiri abandi benshi barakomereka.

Ni impanuka yabaye mu masaha ya saa 6:00 za nimugoroba aho bisi itwaye abagenzi ya Royal Express yabuze feri igonga izindi modoka zari mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SSP Rene Irene, yatangaje ko abantu babiri bahise bitaba Imana abandi benshi bakomeretse bakajyanwa kwa muganga.

Yakomeje avuga ko iperereza rikomeje hashakishwa andi makuru y’icyaba cyateye iyi mpanuka.

Nta mibare y’abakomeretse iratangazwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles