Date:

Share:

Argentine ya Messi igeze ku mukino wa nyuma

Related Articles

Ikipe y’igihugu cya Argentine yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma mu mikino y’igikombe cy’isi itsinze Croatia ibitego 3-0.

Ni ibitego byashyizwemo ku ruhande rwa Argentine n’abakinnyi Lionel Messi, Julian Alvarez watsinze ibitego bibiri.

Lionel Messi

Biteganyijwe ko ikipe ya Argentine izahura n’izatsinda hagati y’ikipe ya Maroc n’Ubufaransa, amakipe aza kwesurana ejo ku wa Gatatu tariki ya 14 Ugushyingo 2020.

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Maroc niyo yatunguranye yandika amateka yo kuba ibaye iya mbere ikomoka muri Afurika igeze muri 1/2 cy’igikombe cy’isi.

Maroc yahigitse ikipe itoroshye ya Portugal ya Cristiano Ronaldo iyitsinze igitego 1-0.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles