Date:

Share:

Rubavu: Ikibazo cy’amazi ateza imyuzure i Goma cyatangiye gukemurwa

Related Articles

Akarere ka Rubavu katangiye kushaka igisubizo cy’amazi yatezaga imyuzure agasenyera amazu abaturage bo mu nkengero z’umujyi wa Goma.

Muri aka karere ni kenshi umujyi wagiye wibasirwa n’imyuzure y’amazi ahanini y’imvura aba yakomotse ku mazu y’abaturage ndetse no kuba adaciriye inzira iyayobora uko bikwiye.

Ubu hari imishinga itandukanye igamije kubaka ruhurura izayakomatanyiriza mu Kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kwirinda ibiza ateza ku batuye muri uyu mujyi  no mu baturanyi b’abakongomani batuye mu nkengero za Goma.

Umuyobozi w’Akarere, Bwana Ildephone Kambogo, avuga ku bikorwaremezo bitandukanye birimo n’imihanda irimo kubakwa ishyirwamo kaburimbo yavuze ko ayo mazi ari gushakirwa inzira mu rwego rwo gukemura ikibazo ku buryo buramye.

Muri iyi mihanda harimo uherereye mu gace k’amakoro ukamanuka werekeza mu gace ka Grand Barriere ugiye kuba igisubizo kirambye mu gufasha kuyobora amazi yari ikibazo ku baturage.

Yagize ati “Uyu muhanda wari uteje ikibazo cy’amazi yasenyeraga igihugu cy’abaturanyi cya Congo ndetse n’abacuruzi bo mu Cross Border Market [isoko nyambukiranyamipaka] bakaba bari babangamiwe. Ni ingezi gukemura icyo kibazo cy’amazi no kongera urujya n’uruza no gutunganya umujyi.”

Rubavu ikomeje kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo imihanda irimo kaburimbo mu bice bitandukanye yitezweho gutanga isura nshya y’umujyi ushyirwa mu yunganira Kigali.

Abayobozi b’aka karere bavuga ko Rubavu ari igicumbi cy’ubucuruzi n’ubukerarugendo ariko mu myaka yashize yakunze gusigara inyuma mu gushyira mu bikorwa imishinga imwe n’imwe itandukanye irimo isoko rinini rya Gisenyi.

Umwe mu mihanda igiye gushyirwamo kaburimbo uherereye ku Makoro
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Ildephone Kambogo, avugana n’itangazamakuru
Abayobozi b’akarere muri gahunda yo gusura ibikorwa bishya bigiye kubakwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles