Umukinnyi Pelé ufatwa nk’umwami wa ruhago wanditse amateka akomeye ku isi by’umwihariko mu gihugu cya Brazil yitabye Imana azize kanseri.
Ni inkuru y’akababaro yemejwe n’umuryango we aho yari amaze iminsi arwaye bikomeye nkuko BBC itangaza.

Abaganga batangaje ko Edson Arantes do Nascimento yitabye Imana nyuma y’aho ingingo zimwe na zimwe mu mubiri zihagaze gukora bitewe na kanseri y’urutirigongo yari arwaye.
Pele yaciye agahigo ko gutsinda ibitego 77 mu mikino 92 ndetse afasha ikipe ye y’igihugu ya Brazil gutwara igikombe cy’isi inshuro eshatu.

Yitabye Imana afite imyaka 82.