Umunyeshuri witwa Mugangamanzi John wigaga muri Kaminuza ya UTB ishami riherereye mu karere ka Rubavu yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yitabye Imana.
Ibi byabereye mu murenge wa Rubavu, akagari ka Byahi ho mu mudugudu wa Buhuru mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022.
Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Bwana Harerimana Blaise.
Yagize ati “Amakuru yamenyekanye muri iki gitondo kuko aho yari acumbitse yabanaga n’umukozi. Mu gitondo yagiye kumukomangira ngo atunganye ibyo yari asanzwe akora ntiyakingura niko gutangira gutabaza abaturanyi, ku bufatanye n’inzego z’ibanze tubasha kwica urugi dusanga yapfuye.”
Harerimana yakomeje avuga ko yari umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi ngo ukorerwe isuzuma.
Hari amakuru avuga ko yari amaze iminsi arwaye ariko nyajye kwivuza.