Date:

Share:

Umukozi muri WASAC yishwe n’inyama imunize

Related Articles

Umugabo witwa Sibobugingo Athanase wo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yitabye Imana nyuma yo kunigwa n’inyama.

Sibobugingo wari umukozi w’Ikigo WASAC yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ma saa moya z’umugoroba.

Mbere y’uko apfa bivugwa ko yari yiriwe yishimana na bagenzi be basangiraga inzoga mu mudugudu wa Wimana w’akagari ka Giheke yari acumbitsemo, mbere yo kujya gusura mugenzi we bakoranaga wari wabatumiye kugira ngo basangire inyama yari atetse.

Ni amakuru yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Giheke, Ngiruwonsanga Joseph.

Ati: “Yabaye agifata inyama ya mbere ayitamiye iramuhagama, iramuniga.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu musore akinigwa n’inyama yahise ajyanwa igitaraganya ku kigo nderabuzima cya Giheke, ahageze batumiza imbangukiragutabara ngo imujyane ku bitaro bya Gihundwe.

Gitifu wa Giheke yavuze ko imbangukiragutabara yageze ku kigo nderabuzima cya Giheke Sibobugingo yamaze gupfa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles