Depite Kamanzi Ernest wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe ku mwanya yari afite nk’intumwa ya rubanda.
Abaye Umudepite wa Gatatu weguye ku nshingano ze mu gihe kitageze ku mezi abiri.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mussa Fazil Harerimana, yatangaje ko uyu mudepite yeguye ku wa Gatatu avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.
Ku rundi ruhande amakuru avuga ko yari amaze iminsi afungiye i Huye nyuma yo gufatirwa mu muhanda atwaye imodoka yasinze.
Depite Kamanzi Ernest wari mu Nteko Ishinga Amategeko nk'uhagarariye Urubyiruko nawe yeguye!Akaba yari amaze iminsi afungiye i Huye nyuma yo gufatirwa mu muhanda atwaye imodoka bapimye basanga #Kabaye! I Huye yari mu butumwa bw'akazi n'irindi tsinda ry'Abadepite yari ayoboye?? pic.twitter.com/XvalStFshi
— HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) December 29, 2022