Leta y’u Rwanda yemeje ko indi ndege y’intambara ya RDC yavogereye ikirere cyayo isaba ko ibikorwa by’ubushotoranyi bihagarara.
Ni ubushotoranyi leta ya Congo yongeye nyuma y’ibindi bikorwa bitandukanye byabaye mu minsi yashize birimo no kuvogera imbibi z’u Rwanda.
Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda ryemeje ko indege yo bwoko bwa Sukhoi 25 yinjiye mu kirere cyayo ku Kivu isaba ko ibikorwa by’ubushotoranyi bihagarara hakubahirizwa amazeserano na Nairobi n’i Luanda.
Bamwe mu baturage babonye indege ya #Sukhoi_25 ivogera ikirere cy'u #Rwanda pic.twitter.com/aSGgnIwidL
— KIGALI UP (@KigaliUpNews) December 28, 2022
Ejo abaturage bari ku Kivu babonye uko indege yaje yidedembya hejuru y’Ikivu ahagana saa tanu za mu gitondo.
Aba ni bamwe mu bo twaganiriye bavuga uko u Rwanda rwatanze gasopo.
Haherukaga indi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Gisenyi ariko inzego z’umutekano zirayireka iragenda.