Nyiramandwa Rachel wari inshuti ya Perezida Paul Kagame yitabye Imana mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Ukuboza 2022 azize uburwayi.
Uyu mukecuru Nyiramandwa yari atuye mu Karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo. Yakunze kugaragara mu mafoto ari kumwe na Perezida Kagame baganira.
Nyiramandwa yitabye Imana afite 110 y’amavuko kandi yari agifite imbaraga kuko no mu gihe cya vuba yakunze kugaragara ahantu Perezida Kagame yabaga yagiriye uruzinduko no kwiyamamaza muri Nyamagabe.
Perezida Kagame yaherukaga kumusura iwe mu rugo mu ruzinduko yagiriye ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba mu biganiro n’abaturage.