Date:

Share:

Beni: ADF yishe abandi baturage benshi

Related Articles

Inyeshyamba za ADF zagabye igitero mu gace ka Beni muri Kivu y’Amajyaruguru kigwamo abantu 23.

Inzego z’ibanze mu gace ka Mukungwe zivuga ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa 10:00 z’ijoro.

Bivugwa ko umubare w’abitabye Imana ushobora kwiyongera. Abantu bamwe na bamwe baburiwe irengero n’amazu atanu aratwikwa.

Kugeza ubu ingabo za leta ya Congo zerekeje muri aka gace kugarurayo umutekano nkuko ibinyamakuru bya Congo bitangaza.

ADF ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba hafi 120 ikorera mu mashyamba ya Congo.

Ni umutwe ukomoka muri Uganda urwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles