Date:

Share:

Bidasubirwaho urukiko rwemeje ko Bamporiki afungwa 

Related Articles

Urukiko rukuru rwategetse ko Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) afungwa imyaka itanu muri gereza n’ihazabu ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023  nyuma yaho Bamporiki yari yajuririye igifungo cy’imyaka ine yari yakatiwe asaba ko yahabwa imbabazi akagabanyirizwa ibihano.

Icyo gihe yasaba ko yahabwa imbabazi agahabwa igifungo gisubitse.

Bamporiki ubwo yageraga mu rukiko aje gusomerwa

Kuva yahagarikwa mu nshingano ashinjwa kwakira indonke yari agifungiye iwe mu rugo ariko akitaba ubutabera.

Tariki ya 5 Gicurasi 2022 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko Bamporiki afungiwe iwe mu rugo kubera ibyaha bya ruswa yari akurikiranyweho.

Nyiri ubwite anyuze kuri Twitter yemeye ko yakiriye indonke asaba imbabazi Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba imbabazi mwese. Ndatakambye.”

Bamporiki ageze mu rukiko yahinduye imvugo agaragaza ko amafaranga yahawe ari ‘ISHIMWE’.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles