Akarere ka Rubavu katangiye gutanga amakarita y’akazi ku bakora umwuga w’ubushumba mu rwego rwo guca urugomo.
Hashize imyaka myinshi abaturage bo mu mirenge nka Cyanzarwe, Busasamana, Rubavu na Bugeshi bataka abantu baboneshereza hagira ukoma agakubitwa.
Hari n’abadukira urutoki bakarutema imitumba bayigaburira inka zabo. Abashumba benshi baragira inka bitwaje inkoni n’umuhoro.
Ibi bikura umutima benshi mu baturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwategetse ko nta mushumba uzongera kwitwaza umuhoro kandi buri wese agira ikarita imuranga.
Ildephonse Kambogo uyobora Akarere ka Rubavu yavuze ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kumenya abashumba no gufasha gukomeza gucunga umutekano.
Ati “Abaturage bavugaga ko bonesherezwa cyangwa bahohoterwa muri uriya Murenge. Bisaba ko tumenya ngo abashumba dufite muri uriya murenge ni ba nde? bababarizwa he?”
Kambogo yemeza ko bizafasha gukemura ibibazo byagaragaye muri kiriya gice birimo urugomo rw’abashumba.