Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bumvise urusaku rw’amasasu mu ijoro ryakeye.
Ibi byabereye mu murenge wa Rubavu mu rukerera rwo kuri uyu wa 29 Mutarama 2023.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, CIP. Mucyo Rukundo, avuga ko habayeho kurasa mu kirere inzego z’umutekano zikurikiye ibisambo.
Yagize ati “Nibyo koko amasasu yumvikanye mu murenge wa Rubavu nyuma y’uko inzego z’umutekano zakurikiye ibisambo byari bimaze kwiba bigakomeretsa abaturage. Habayeho kurasa mu kirere ndetse ibisambo bibiri byafashwe ariko nta gikuba cyacitse kuko nta warashwe.”
Muri aka karere hakomeje kuvugwa insoresore ziteza umutekano muke. Ni ikibazo kivugwamo abashumba n’abuzukuru ba shitani bongeye kuvugwa muri iyi minsi.