Date:

Share:

Tshisekedi yanze guhura na Perezida Kagame

Related Articles

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi yongeye kwanga guhura na Perezida Kagame mu biganiro bigaruka ku mutekano w’ibihugu byombi.

Amakuru atangazwa na Radio Okapi ndetse na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa avuga ko aba bombi bari guhurira muri Quatar.

Okapi ivuga ko amakuru yatanzwe na bamwe mu bakozi bo muri Perezidansi ya RDC avuga ko itsinda riherekeje Perezida Kagame ryari ryamaze kugera muri Quatar aho iyi nama yari kubera mu mujyi wa Doha.

Kugeza ubu umubano w’ibihugu byombi ukomeje kubamo agatotsi aho Congo itsimbaraye ku gushinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 ariko leta y’u Rwanda ikabitera utwatsi.

Perezida Tshisekedi mu minsi yashize nibwo yari yitwaje itsinda rigari mu biganiro byari biteganyijwe kubera muri Amerika ariko ataha igitaraganya inama itabaye.

Ni amakuru umuvugizi wa RDC, Patrick Muyaya, yari yemeje avuga ko ibihugu byombi biza kuganira ku kibazo cy’umutekano mu nama yahuje abakuru b’ibihugu by’Afurika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yiswe ‘USA-Africa summit’.

U Rwanda rwahaye RDC gasopo

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles