Date:

Share:

Gen Muhoozi yageze i Kigali

Related Articles

Umuhungu wa Perezida wa Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda n’itsinda rigari aho aje mu birori by’izabukuru ye y’amavuko.

Gen Muhoozi yari amaze iminsi akoze ibirori byo kwishimira ko umupaka wa Gatuna wafunguwe.

Ni ibirori byabereye Kabale muri Uganda aho abanyarwanda batuye mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi na Nyagatare batumiwe.

Uyu mugabo w’imyaka 48 yaherukaga gutangaza ko isabukuru ye y’imyaka 49 azayizihirirza i Kigali tariki ya 24 Mata 2023.

Abinyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi yari yatangaje ko ibirori bizitabirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Isabukuru yanjye y’imyaka 49, ku wa 24 Mata mu 2023 nzayimara i Kigali hamwe na data wacu, Paul Kagame, umuryango n’inshuti nke.”

Reba uko byari bimeze umwaka ushize!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles