Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer yamaze gutangaza ko yeguye atakiri mu nshingano z’ubutoza ahubwo nawe agiye gukomeza ubundi buzima.
Mu magambo yanyujije kuri Instagram ye yashimiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamuhaye amahirwe yo gutoza ikipe y’igihugu, Amavubi.
Yagize ati “Ndashaka gushimira FERWAFA yampaye amahirwe yo gukorera muri iki gihugu cy’igitangaza. Nzahora ndi umufana w’Amavubi ibihe byose.”