Date:

Share:

Bisi ya Jaguar yishe Abanyarwanda 2 abandi barakomereka bikabije

Related Articles

Bisi itwara abagenzi ya kompanyi ya Jaguar yavaga mu Rwanda ijya muri Uganda yakoze impanuka ihitana Abanyarwanda babiri 24 barakomereka.

Ni impanuka yabaye mu rukerera ku Cyumweru tariki 13 Kanama muhanda wa Kajumiro Maddu-Ssembabule, mu Karere ka Gomba muri Uganda.

Abanyarwanda babiri bapfiriye muri iyi mpanuka ni Justine Nyinawumuntu w’imyaka 29 wari utuye mu gace ka Kasanda muri Mubende muri Uganda na Gloria Kansime w’imyaka 13.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye The New Times ko kandi iyi mpanuka yakomereyemo “Abanyarwanda 24, batatu muri bo bakomeretse bikabije. Muri abo bakomeretse, umunani bajyanywe ku Bitaro bya Mengo mu gihe abandi 16 bari mu Bitaro bya Mulago.”

CP John Bosco Kabera yatangaje ko yaba ari ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka ndetse n’abayikomerekeyemo bari gukurikiranwa imiryango yabo binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Henry Kananura, yavuze ko iyi mpanuka yaturutse ku mushoferi wataye umurongo mu muhanda.

Hari gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles