Date:

Share:

Nyiri Yongwe TV yatawe muri yombi

Related Articles

Apotre Joseph Harerimana wamenyekanye nka Yongwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri iki cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023.

Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, yatangaje ko uyu mugabo washinze Televiziyo yitwa Yongwe Tv akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi muntu hakoreshejwe uburiganya ariko iperereza rikomeje gukorwa.

Yagize ati “Ibimenyetso biracyari gukusanywa kugirango dosiye ye itunganywe ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

Ubu Yongwe afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Kimihurura.

Ahamwe n’iki cyaha  yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles