Date:

Share:

‘Sofia’ zigiye kujya zifashishwa mu gutahura ibindi byaha

Related Articles

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Namuhoranye Felix yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023 ko camera zo ku muhanda zigiye kujya zifashishwa mu gutahura ibyaha birimo kwambara umukandara nabi n’ibindi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru aho izi camera zizwi nka ‘Sofia’ mu gihe cya vuba zizajya zifashishwa ku bindi byaha birimo nko kuvugira kuri telefone igihe utwaye, ikinyabiziga kidafite ubwishingizi.

Yagize ati “Twahanye amakuru na sosiyete z’ubwishingizi, ubu sisiteme zacu zirakorana n’ibigo by’ubwishingizi. Camera izamenya ko imodoka iri kugenda nta bwinshingizi ko nyirayo ari kuvugira kuri telefoni, ko nta mukandara. Ibyo byose camera nibikusanya ikabiguha, uzitwara neza, uzagabanya umuvuduko.”

IGP Namuhoranye kandi yavuze ko harimo gukorwa ibyapa bizashyirwa ku muhanda bikazajya bigaragaza ahari za camera.

‘Sofia’ ni imwe mu ngamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda.

Izi camera zari zisanzwe ubu zifashishwa mu kureba ibinyabiziga byarengeje umuvuduko.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles