Umunyamideli ukomoka muri Uganda akaba muri Afurika y’Epfo uzwi nka Zari Hassan yashyize hanze impapuro z’ubukwe bwe na Shakib Cham bari mu rukundo.
Ni ubukwe buzaba kuri uyu wa Kabiri muri Afurika Y’Epfo nkuko ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa Mbu cyabitangaje.

Kugeza ubu ntabwo aho ubu bukwe buzabera haramenyekana gusa urupapuro rw’ubutumire rugaragaza ko buzaba tariki ya 3 Ukwakira 2023.
Aba bombi batangiye gukundana kuva muri 2022 aho bivugwa ko banabana kwa Zari iwe mu rugo muri Afurika Y’Epfo.